Reba Video

Reba Video

Urukundo

Ibyamamare: Aimé Uwimana "Bishop"

Aimé Uwimana

Aimé UWIMANA ni umunyarwanda wamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana, nka "Uwiteka Araje", 'Ninjiye ahera," "Ngwino Mukiza," "Iminsi yose," "Fiesta" ndetse n'izindi…

kuri ubu Uwimana ni umugabo w'imyaka 34 ufite umugore witwa Marie Claire kugeza ubu utwite.

Yavukiye mu gihugu cy'Uburundi kuwa 20 Gicurasi 1977, akaba ari mwene Niyimbeshaho Emmanuel na Nyirabizimana Joséphine.

Uwimana Aimé yatangiriye ubuhanzi bwe bwo kuririmba indirimbo z'Imana muri korali y'urusengero rwitwa “Vivante” i Bujumbura amaze kwakira Yesu Kristo nk'umwami n'umukiza we. Mu mwaka w'1994 mu kwezi kwa munani yaje mu Rwanda ahakomereza ubuhanzi bwe ari nako kandi akomeza gukorana n'abandi bahanzi batandukanye nka Habonimana Apollinaire.

Nyuma yaho ahimbiye indirimbo nyinshi ndetse bikamuhira kuko indirimbo ze nka UWITEKA ARAJE benshi bagiye bita MURIRIMBIRE UWITEKA yagiye iririmbwa henshi mu nsengero zitandukanye, kimwe n’izindi ndirimbo ze zo kuri Album ya 5 aheruka gushyira hanze.

AIME Uwimana uzwiho kwicisha bugufi ku bamugana bose, uretse kuririmba ngo kureba filimi ni kimwe mu bintu by'ingenzi akunda cyane, aho ngo anagerageza kuzandika n'ubwo zitarajya ahagaragara.

Kuva yatangira ubuhanzi bwe, Uwimana Aimé amaze gushyira ahagaragara imizingo [Album] itanu. Iyo yahereyeho yitwa "Yesu ni muzima" akurikizaho "Iminsi yose," nayo iza gukurikirwa na "Ibihe by'urukundo." Nyuma yizo zose yongeyeho iyo yise "Ninjiye ahera" iza gukurikirwa n'iyo yise "Indirimbo z'agakiza" ari nayo aheruka gushyira ahagaragara muri 2011.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Publicar um comentário