Reba Video

Reba Video

Urukundo

Nshimiyimana Naason

Nshimiyimana Naason
Nitwa Nshimiyimana Naason; Ndi mwene Athanas Jumaine na Judithe Kamagwera. Navutse kuwa 25 Ugushyingo 1990.

Mu muryango wacu, twavutse turi abana batandatu, nkaba ndi umwana wa 2. Amashuri abanza nayatangiriye mu kigo cya Kamuhoza, ayisumbuye nyiga ku kigo cya ETM (Ecole Technique Muhazi) nza kurangiriza muri Lycee de Nyanza mu mwaka wa 2009.

Abavandimwe banjye benshi ni abanyamuzika n’ubwo bataramenyekana cyane ku rwego ruhambaye. Urugero ni nka murumuna wanjye witwa Viccy, mukuru wanjye witwa David na mushiki wanjye witwa Carine.
Hari n’abajya bitiranya ko nshobora kuba mva inda imwe na Jackson Dadoe (umwe mu batunganya umuziki bazwi mu rwanda) ariko ni uwo kwa data wacu, niyo sano dufitanye.

Naason yatangiye ubuhanzi gute?

Umuhanzi Naason

Kuri njye umuziki ni impano nkomora ku babyeyi banjye.

Natangiye amashuri abanza nzi gucuranga Gitari mu nsengero.

Nari narabyigishijwe na Papa kuko nawe yari umucuranzi.

Nacurangiye amakorari akomeye nkiri umwana nka Korari Agape yo mu Gakinjiro ndetse na Korali Hoziyana. Naje kuza kwegera mukuru wanjye Jackson nuko anyigisha gutunganya umuziki, nuko ntangira kwikorera umuziki.

Naje gukora indirimbo nise ‘Mpa Amahoro’ nkiri mu ishuri, iyo akaba ari nayo ndirimbo nahereyeho n’ubwo ntayitanze ku maradio ngo imenyekane cyane. Nyuma naje gushyira ahagaragara indirimbo ya 2 nyita “Mfite Amatsiko,” ari nayo yatumye menyekana cyane. Iyo niyo yagaragaje ko ntangiye umuziki wanjye neza.

Nyuma naje gukora indirimbo nise “Indwara y’Urukundo,” nkomereza kuri “Nyigisha,” nshyiraho “Kibonumwe,” nshyiraho “Ndakwimitse,” nshyiraho “Ab’Isi,” nshyiraho n’ “Inkuru Ibabaje.”

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Publicar um comentário