Reba Video

Reba Video

Urukundo

Ally Soudy

ally soudy
Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Ally Soudy yavutse ku itariki 11/11/1980. Yize amashuri ye abanza ku Ntwali, aza gukomereza icyiciro rusange mu Rwunge rw’Amashuri rwa Rilima (GS Rilima). Yarangirije amashuri yisumbuye muri APAPEC.

Yaje kwerekeza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, aho yize ibijyanye n’icungamari, ahavana impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Licence) mu icungamari mpuzamahanga.

Ally Soudy nk’umuhanzi

Ally Soudy yatangiye kuririmba mu 2005 afatanyije na bagenzi be aribo Esgg W ubu ubarizwa muri Melo Twist ndetse n’undi bita Miggy (utari uzwi muri A.P.R FC) ahubwo ngo ni undi ubu usigaye ubarizwa mu Buhinde, bakaba bari bafite ihuriro ryitwaga Testament.

Uyu muhanzi Ally Soudy yakomeje kuririmba ndetse bigeraho aza kuririmba ku giti cye. Mu mwaka wa 2008 nibwo yasohoye indirimbo ye ya mbere, iyi ndirimbo akaba yarayise ’25 Years’ bishatse kuvuga ’imyaka 25’. Iyi ndirimbo akaba yarayikoranye n’Umunyamerikakazi witwa Maya, ikaba yarakorewe mu Rwanda.

Ubu uyu muhanzi amaze gukora indirimbo zitari nke, akaba yaragiye akorana n’abahanzi batandukanye ndetse n’amazu menshi atunganya umuziki. Mu bahanzi bakoranye hari The Ben, Urban Boyz, Elion Victory, United Friends (indirimbo bise ‘Ibanga’).

Twababwira ko ndetse ko kuri ubu uyu musore ari kwitegura gukora amashusho y’indirimbo ye yakoranye na The Ben, iyi ndirimbo ikaba yitwa “Umwiza”. Twababwira kandi ko hari indi ndirimbo yamaze gukorerwa amashusho ikaba itegerejwe mu minsi iri imbere.

Ese avanga ate umuziki nj’ubunyamakuru ?
Atanga igisubizo cy’iki kibazo agira ati :”Muzika n’akazi k’ubunyamakuru ntabwo ari ibintu bikomeye ku buryo utabikora byose kuko nabonye ko byose bisaba kugira gahunda muri wowe ubundi byose ukabikora nta kibazo !”

Naho ku bigendanye no kuba abanyamakuru b’abaririmbyi bibanda ku ndirimbo zabo kurusha iz’abandi bahanzi, Ally Soudy yatubwiye ko ibyo ari imyunvire y’abantu bashakira ibibazo aho bitari. Yagize ati :”Jye iyo ndi kuri Radio ncuranga indirimbo abakunzi ba Radio bansabye atari ibyo naba ndi kwica amategeko agenga umwuga w’itangazamakuru, iyo ndi kuri Radio nkemura ibyifuzo by’abateze amatwi ikiganiro cyanjye ntabwo mba nagiye gukora ikiganiro kugirango nkemure ibyifuzo byanjye !”

Mu minsi ya vuba uyu muhanzi aherutse kurushingana n’umukobwa witwa Umwiza Carine. Uyu mukobwa akaba yaramuteye inganzo ku ndirimbo yamuhimbiye yise ’Umwiza’ yaririmbanye na The Ben.


Indirimbo Ze Zikunzwe

1
Umwiza - Ally Soudy feat The Ben

2
Ibanga - Ally Soudy feat United Friends

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário