Reba Video

Reba Video

Urukundo

Amavu n'amavuko by'umuhanzikazi Gaby

Uyu mwari w’ umuhanzikazi uzwi cyane muri Gospel ( cyangwa se indirimbo zaririmbiwe Imana) nkuko bamwe babyita. Akaba yitwa Ingabire Irene Kamanzi, akaba ariko azwi cyane nka GABY bikomoka ku izina rye Ingabire=In-Gabi-re.

Gaby yavutse ari uwa gatanu mu muryango we, avukira I Likasi, kuri kilometero 120 uturutse mu mugi wa Lubumbashi mu ntara ya Katanga muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo,Hari ku itariki ya 12 Kamena 1981.Gaby impano yo kuririmba ayikura ku babyeyi be. Twavuga se umubyara yari muri Korari ya Catolika muri ako karere hamwe na nyina nawe waririmbaga mu kiliziya.

Ise yajyaga ahimba indirimbo akaziririmba mu rugo, ku buryo wasangaga abana be, abishywa be bose bakuriye mu ri uwo muco wo gukunda umuziki.
Igihe yari afite imyaka icyenda nibwo Gaby yamenyekanye ko afite ijwi nk’irya malayika. Yashoboraga gusubiramo adategwa na gato indirimbo yabaga yumvanye basaza be baririmba. Kuva mu bwana bwe yakundaga cyane kuririmba. Yaje kugaragaza cyane iyi mpano ubwo yigaga muri St. Esprit High School I Nyanza. Ari nabwo yigaragaje mu ruhame.
Ingabire Irene Kamanzi yakiriye agakiza mu 1997, ahita yinjira muri Singiza Ministries, akaba yaratewe akanyabugabo n’abandi bahanga nka Darlene Zschech, Appolinaire Habonimana and Cece Winans.
Mu 1999, avuye muri Singiza Ministries, Gaby yashinze Shekinah Praise &Worship team mu rusengero rwe.
Gaby ijwi rye rikaba ryararenze imipaka y’u Rwanda aho azwi cyane nk’I Burundi. Akaba no muri Kenya aherutse guhabwa icyubahiro ubwo yahabwaga akanya ko gutanga Awards muri Groovees awards. Iherutse kuhabera.
Akaba yarafashije abahanzi benshi ba Gospel mu gutunganya Album zabo nka Aime Uwimana, Richard Ngendahayo, Uwizeye Willy, n’abandi.

Uyu mwari uzwi cyane kubera indirimbo ye "Amahoro" yabaye nk'irangamuntu kuri we ubu ari gutunganya Album ye itegerejwe gusohoka muri uyu mwaka,

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário