Reba Video

Reba Video

Urukundo

“Blessed Guys”,group nshya muri muzika

Iyi ni Group nshyasya cyane ikaba igizwe n’abasore babiri baririmba indirimbo z’Imana, ikaba ije yiyongera kuzindi twari dusanzwe tuzi inaha mu Rwanda nka Hindurwa Band. Iyi Group igizwe na Rwarasore Herman wavukiye Tanzaniya aho bita Gunga mu mwaka wa 1990, akaba ari umunyawanda, yavutse ari uwa kabiri mu muryango wabo, akaba ari umunyeshuri urangiza amashuri ye yisumbuye muri ESSA Gikondo. Undi musore ugize iri tsinda ni Gette Dany Gilbert bakunda kwita G.G. Dany, akaba yaravukiye Kicukiro mu mugi wa Kigali, tariki ya 30/07/1992, akaba ari umfura mu bana 7 bavukana. Yarangije amashuri ye yisumbuye umwaka ushije wa 2010, mu ishami ry’uburezi rusange( Section Normal primaire) mu bijyanye n’indimi ,. Yatangiye kuririmba afite imyaka 8 muri Korali bitaga “Byiringiro”, uretse ibyo kandi yakundaga no gukina amakinamico cyane mu rusengero rwa Methodiste Libre au Rwanda.

Nkuko yabitangaje ngo yarabikundaga kandi yumvaga ariZo nzozi ze kuba umuririmbyi, zikaba zaraje kuba impamo ubwo yahuraga na Herman akamutiza umurindi biyemeza kuririmba banafata umwanzuro wo kuririmba indirimbo z’Imana ziyiramya zikanayihimbaza. Kugeza ubu ngo bafite indirimbo imwe bise “Nicyo gihe”, ikaba ngo ibumbatiye byisnhi bumva bibarimo cyane ko bumva icyi aricyo gihe kurubyiruko cyo gukorera Imana, bakaba barayikoreye muri Future Record hamwe na David, bayikoze mu Ugushyingo 2009, kandi ngo nubwo inzira ikiri ndende gusa ngo bashima aho bageze nababafashije, Imana ibahe umugisha.

Nkuko kandi Herman yabidutangarije ngo Dany bari basanzwe baziranye, ariko batavugana cyane, hanyuma muri 2009 itangira nibwo baganiriye neza kubuhanzi bwabo bemeza gukora Group, cyane ko bose icyo gihe bose bari bakiri abanyeshuri. Izina Blessed Guys ngo baryiyise bakurikije ibitangaza byose babonaga Imana igenda ibakorera bumva aribyo byahwana niri zina.
tubibutseko hasanzwe indi group muri gospel yitwa blessed sisters

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário