Reba Video

Reba Video

Urukundo

DJ THEO yinjiye muri muzika nk'umuririmbyi n'indirimbo ye ya mbere yageze hanze

Umunsore Twahirwa Théophile benshi bamenyereye ku izina rya Dj Theo kuri ubu ngo yamaze kwinjira muri muzika nk'umuririmbyi, mu kiganiro yagiranye na zahabutimes.com, yemeje ayo makuru ndetse atangaje n' impamvu zimuteye kwiyongera mu mubare w'abahanzi nyarwanda, ndetse agira n'ibindi atangaza bimwerekeyeho

reba ikiganiro

zahabu Times: Amakuru Theo

Dj Theo: Amakuru ni meza ntakibazo

Z.T: watubwira amazina yawe yose dore ko abantu bakumenyereye nka dj Theo?

Dj T: Nitwa Twahirwa théophile a.k.a dj Theo nkaba ndi na president wa united street promotion

Z.T: Yeah Teo hari Inkuru imaze kutugeraho itubwira ko nawe waba umaze gushyira hanze indirimbo ese koko iyonkuru niyo ?,niba ariyose iyo ndirimbo waba washyize hanze yitwa gute niba ntabanga ririmo?

Dj T: Hahaha yeah iyo nkuru niyo kandi nta watwika inzu ngo ahishe umwotsi niyo mpamvu ntaririmba ngo mpishe izina ry'indirimbo yanjye ntabanga nkuko wabimbajije indirimbo yanjye yitwa "Umufasha" ndikumwe na amaziah

Z.T:Nonese usazwe uririmba cyangwa wabikoze ushaka gupima ijwi ryawe ngo wumve ko nawe wajya mu ruhando rw'abahanzi?

Dj.T: kuririmba ntago byantunguye kuko narinsazwe ndirimba ariko ntajya muri studio ngo mbe nashyira hanze indirimbo

Z.T: Ko uvuze ngo usanzwe uririmba ariko utajya muri studio kuri ubu n'iki cyaba cyiguteye kujya muri studio ?

Dj.T:Impamvu nta giye muri studio kera byaterwaga n'amasomo ariko nkiri mu mashuri yisumbuye naririmbaga muri groupe yitwa adoration kandi ku ririmba ni ibintu bimbamo kuburyo nabayobozi bo ku kigo nizeho wasangaga bansaba ko mbakorera indirimbo ariko kubera amasomo simbihe umwanya ariko kuri ubu ahomboneye umwanya nibwo nagiye wa producer maze ankorera iyo ndirimbo kugirango shimire Imana ibyo yankoreye ,aho yamvanye ndetse naho ingejeje kuri ubu.

Z.T: Cyangwa waba umaze kubona ko muzika nyarwanda yaba yatunga uyikoze ?

Dj.T: kuba muzika yatunga uyikora byo birashoboka apfakuba yayikoze neza ariko jyewe sicyo cyanteye kuririmba kuko niyindirimbo nakubwiyeko nayikoze ariyo gushimira Imana ariko igihe cyo gukora muzika shaka inyungu ni kigera nzababwira

Z.T: Noneho tukwitege nawe muruhando rwabahanzi nyarwanda cyangwa uzahagarikira umuziki wawe kuriyingiyi uduhaye?

Dj.T: Yeah nimunyitege kuko narinaradindijwe n'amashuri ariko ubu harabura umwaka umwe ngo ndangize University ubundi najye nijire muri muzika nkabandi

Z.T:Teo mugusoza nkawe nka president wa united street promotion, ngo mujya mufasha abahanzi gukora clip video, watubwiye amwe muma video mwabamugiye kudushyirira hanze muri iyi minsi ?

Dj.T: Video zirahari nyishi cyane zirimo gutegurwa ariko nkuko umbajije iziri hafi gukorwa harimo nki ya Jay Polly kuberako nta hip hop twari twakora kandi muri iyi minsi hip hop nayo ikaba ikunzwe, harimo na video ya ally soudy ndetse tukaba dushaka no gukorera abakobwa video kuko ntamukobwa twari twagakoreye rero urumvako nta buringanire twaba dukoresha twibanze kubasore gusa ndetse kurubu video ya Babu nayo iri munzira bayitege

Z.T:urakoze
Dj.T: namwe murakoze

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário