Reba Video

Reba Video

Urukundo

Eddy Kamoso ni Muntu ki?

eddy kamoso
Eddy Kamoso ni umwe mubagabo bakomeye cyane bagize uruhare rukomeye rufatika mubijyanye n’umuziki nyarwanda cyane cyane igice cy’indirimbo zaririrmbiwe Imana. Uyu mugabo yakoze kumnaradiyo agera kuri 4 harimo radio Flash, Radio 10, Radio Contact FM na Sana Radio, aha akaba yaragiye afasha abahanzi benshi kumenyekana harimo nka Dusabe Alex, Richard Nick Ngendahayo n’abandi batandukanye. Buretse kandi gukora mu itangazamakuru, ni umuhanzi w’indirimbo z’Imana witwaye neza mu gihe iki gice cyari kitaratera imbere aho yamenyekanye cyane mu indirimbo nka “Afrika” na “Nduburira amaso”, yewe akaba yarateguraga igitaramo buri kwezi kwa karindwi kikitabirwa kandi kikagenda neza cyane. Nyuma yaho kandi ni umwe mubanayamakuru babahanzi babaye ku isonga mugukora ubukwe bwabaye nabwo bwiza cyane.



Nkuko abenshi babimenye cyane abakurikiranira hafi amakuru y’abahanzi n’abanyamakuru, yaje kwimukira mu gihugu cy’abaturanyi Burundi, kubera impamvu z’akazi n’imibereho, ibi bikaba byaraje bikurikira ibihe bikomeye yari avuyemo, yewe byanamugejeje munzu y’imbohe(Gereza). Ubu akaba abarizwa Bujumbura, aho agiye kumara igihe kigera hafi ku mwaka. Nyuma y’amagambo menshi yamuvuzweho atandukanye, hamwe no kubona uburyo abantu bifuza kumenya amakuru yumwimerere yuyu mugabo, twamusanze Bujumbura tugirana ikiganiro kirambuye.

Umunyamakuru: Watwibirwa?

Eddy Kamoso: Nitwa Eddy Kamoso nkaba ndi umunyamakuru nkaba ndi n’umuhanzi.

Umunyamakuru: Uri umwe mu bantu bakunzwe cyane mu Rwanda, Burundi yewe no mu karere, tugusanze Burundi, uhari uri gukora iki, bimeze gute?

Eddy Kamoso: Maze umwaka wose ndi hano i Burundi, icyanzanye nukuza gukora, akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze. Naje hano nakirwa neza, mbasha kugira icyo ngeraho, naje mfite intego yo gukora ku maradiyo no kuzamura umuziki nkuko nabikoze mu Rwanda, gufasha abahanzi cyane cyane baririrmba indiririmbo z’Imana.Icyo nshimira Imana nuko inzozi narimfite nabashije kuzigeraho, hari ahantu maze kugera.

Umunyamakuru: Ni ibihe bikorwa umwaze kugeraho mu gihe cy’umwaka?

Eddy Kamoso: Hari byinshi maze kuegarho Nahuye n’umumanajeri arambona arankunda, ambona ndirimba anyumva kumaradiyo, arambwira ati ubona nagufasha iki? Inzozi zange zari gukora indi album nsohore indi album hanze, ariko ndatekereza nti uwagira studio mbyamafasha gukora iyo album hanyuma bigakomeza bikanafasha nabandi, hanyuma nibwo yabashije kuyitanga, ubu irahari ninaho munsanze kandi iri mu rwego rushimishije, kuko si abaartiste bake babasha kugera kuri urwo rwego.

Umunyamakuru: Yitwa gute iyi studio imaze igihe kingana gite?

Eddy Kamoso: Iyi studio yitwa NRP ni studio imaze ukwezi turi gukora kandi nubwo nta publicite turayikorera dufite abahanzi benshi turi gukorera bamwe baririrmba ku giti cyabo abandi mu matsinda turi gufasha, yewe n’album yange niho iri gukorerwa.

Umunyamakuru: Iyi studio ikore indirimbo z’Imana gusa cyangwa niyakazi n’abandi bakoreramo indirimbo zabo?

Eddy Kamoso: Oya iyi studio ifahsa abahanzi bose, ngwee umuhanzi muha agaciro nkumuhanzi kugiti cye, aririmbe ibyo ashaka ariko ndamwubaha nk’umuhanzi, yewe na Matata mbere yuko atuvamo yateganyaga kuyikoreramo cyane ko ari umwe mubanadufashije kuyitunganya, ubu turi gukorera undi ukunzwe cyane muri kano karere witwa Stivin Sogo n’abandi benshi.

Umunyamakuru: Mumaze gukora indirimbo ingahe ugereranyije muri kuno kwezi.

Eddy Kamoso: Ni nyinshi zirenga 25 nibura kuko harimo nizange nizindi zabandi bahanzi.

Umunyamakuru: Buretse Studio nibihe bisni bikorwa wakoze inaha Burundi.

Eddy Kamoso: Ibikorwa murabizi ko ndi umuvugabutumwa, nakiriwe mu rusengro Urutare eglise de roch isengeramo umugore wa Perezida, ninaho nkoera imirimo, nakoze ibiterane byitwa “uburundi mubiganza by’Uwiteka”, ibindi ni ibiganiro ku ma radio, hari Rama Fm nkorana nabo muma publicite n’ibindi bitandukanye, nkanakorera ikiganiro gihoraho kimeze nkicyo nakoraga ku radio 10, Imbaraga mu guhimbaza kuri radio Ivyizigiro ikunzwe cyane inaha Burundi kubera indirimbo z’Imana. Hunyuma Imana yampishiriye gukora Minisiteri FGI, (Finds God International) naboneye mu ijambo ry’Imana riri muri Yesaya 32:6 niho iyo minisiteri ituruka. Ndigukora album yanarangiye, dufite ivugabutumwa muriyo minisiteri, harimo music, department yo gufasha abana, abadamu bitwa Dorcas team. Abazungu banyemereye ihema rinini, tuzajya dusengera buri saa sita kugeza saa munani kuri jardin publique nkabiriya bikorerwa ku inkuru nziza.

Umunyamakuru: Ubuhanzi bwawe bwo bumeze gute? Abacuranzi byo bimeze gute?

Eddy Kamoso: Abacuranzi n’abaririrmbyi n’Imana yabazanye nkigira iyi studio, nge narebye abafite impano (Talent) gusa ntawe naguze rwose pe, cyari icyifuzo cyabo nabo rwose. Impano ishaka ubone aho uzamukkira, yo uri mubintu niho ukurira. Album izaba yitwa “Hatutabomoka”, bivugitse neza kurusha ntituzasenyuka byo mukinyarwanda niyo mpamvu nayise izina ry’igiswahiri. Iriho indirimbo 12, ikaba iriho injyana nyinshi zitandukanye, Lumba, Zouk, zoulou, slow na R&B.

Umunyamakuru: Mbese wowe uri mukihe kiciro cy’indirimbo z’Imana? Indirimbo ikorerwa amafaranga angahe?

Eddy Kamoso: Ngewe nkora byose, indirimbo ziramya no guhimbaza Imana hamwe nizivuga ubutumwa yewe nizicyurira satani. Indirimbo ikorerwa 70.000fbr bingana na 35.000Frw, ndumva ari macyeya ugereranyije nurwego studio iriho.

Umunyamakuru: Gahunda yawe imeze gute uyu mwaka cyane kubanyarwanda?

Eddy Kamoso: Album irarangingiye mukwezi 1 cyangwa 2 ama cd araba ahari I Kigali agurishwa nyuma nkore ama repetition, mu kwa karindwi nzaza gukora concert yamatariki nsanzwe nkoreraho concert abaterankunga bange bariteguye Mtn, BRD na Coca Cola, nzakora concert 2 Kigali n’imwe i Butare NUR.

Umunyamakuru: Ama Cd yawe zaba agura angahe najya ku isoko?

Eddy Kamoso: Ntago azaba ahenze ndifuzako, nzayishyira kumafaranga 5000Frw kandi ikindi nuko nzashyiramo tombora aho hari Cd izaba irimo amafaranga 100.000Frw mubazayigura, iyo izaba iriho ikimenyetse uzayigura azahembwa.

Umunyamakuru: Zizaba zigurirwa hehe niba hari aho watekereje?

Eddy Kamoso: Simba Supermarket, Caritas, ku Inkuru nziza na Mtn Nyarutarama.

Umunyamakuru: Hari indi nkuru ivugako wasize umugore wawe, ngo ntago mukibanye neza mwaratandukanye havuzwe byinshi kuri iyi ngingo gira icyo ubivugaho?

Eddy Kamoso: Nkuko nakoze mariage kumugaragaro, nkoze divorce nanone nabitangaza. Mugihe ntarabitangaza babenyeko nkiri kumwe na Nicole numugore wange ndamukunda kandi turacyari kumwe. Impamvu ataza inaha nuko akiri kwiga, system yo mu Rwanda ni Anglophone hano ni francophone nicyo ntakindi, ntakibazo gihari ndamwizera kandi urukundo nicyo bisaba kwizerana, rwose ntakibazo mfitanye n’umugore wange, tubanye neza.

Umunyamakuru: Gira ijambo ubwira abahanzi nabandi bose muri rusange.

Eddy Kamoso: Abahanzi ndabakumbuye, kandi niteguye rwose gukomeza kubafasha nubu muri studio, niba narabafashishe ku radio no mu studio niteguye kubafasha. Abibaza niba Eddy akiri mu gakiza agakiza kari ubu, ibigeragezo byarabaye namakosa aberaho kutwigisha rero ndacyakijijwe kandi ndakunda Imana. Kandi ndasaba imbabazi rwose nkuko nigeze kubikora nubundi uwo naba narasitaje cyangwa naracumuye ambabarire rwose.

Umunyamakuru: Mbese ugereranyije abahanzi cyane cyane muri gospel mu Rwanda no mu Burundi nk’umuntu wakoreye muribyo bihugu byose urabivugaho iki?

Eddy Kamoso: Mu Rwanda abahanzi bo mu Rwanda barazamuka cyane kubera promotion, abanyamakuru barakora cyane bikabafasha ariko nta travaille naho inaha mu Burundi nta promotion ihari ku maradio nibitangazamakuru bihari, ariko abarundi barakora cyane bara travaillant cyane pe bihagije na scene zabo zitandukanye nizacu mubitaramo.

Umunyamakuru: Murakoze cyane Eddy Kamoso

Eddy Kamoso: Murakoze cyane namwe.





Patrick KANYAMIBWA

via kgltimes.com

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário