Reba Video

Reba Video

Urukundo

Gahizi Fabien aka MC Fab

Umuhanzi MC Fab
Gahizi Fabien umenyerewe ku kabyiniriro ka MC Fab, yavutse tariki 20 Ukwakira 1988. Ni mwene Basabose François na Mukantwali Josephine. Ni umuhanzi w’umunyarwanda ukora injyana za RnB, Pop, Zouk, Afro beat, Reggae n’izindi. Yize amashuri y’ikiburamwaka n’abanza ku Ishuri ribanza rya Kicukiro. Yakomereje ayisumbuye kuri C.G.F.K ku Kicukiro, ahiga icyiciro rusange, akomereza mu rwunge rw’amashuri rw’i Kansi yiga imyaka itatu mu ishami rya Sciences Sociales.

Ubwana bwe n’uko yahuye n’umuziki

MC Fab yari umwana ukunda umuziki no kubyina cyane ku buryo yanabyinnye mu itorero rya kinyarwanda ryitwa “Imanzi” ryo kuri Sainte famille.

Mu mwaka wa 2002, nibwo we n’abandi banyeshuri bigaga kuri C.G.F.K, abenshi bari inshuti ze, bakoze gurupe izwi cyane yitwaga HOT SIDE yarimo nka Rafiki, Clovis, Big Pizzo, Adolphe, Prince Kid n’abandi. Yari Gurupe yo kubyina ariko baza gusanga bafite n’impano yo kuririmba, nibwo bagiye bakora indirimbo nka Igipende, Udushaza, Intambwe n’izindi zagiye zinakundwa n’abantu batari bake.

Manager wayo yari Kenyana Maggy uherutse kwitaba Imana (Imana imuhe iruhuko ridashira). Nyuma abari bayigize baje guca umwe ukwe undi ukwe, icika intege ku buryo mu mwaka wa 2006 yari ihagaritse ibikorwa byayo.

Mu mwaka wa 2007, Mc Fab, Clovis na DJB bakoze gurup ari batatu bayita 3NITY. Mu by’ukuri iyi gurupe yasaga naho yihagije kuko bandikaga indirimbo, bakaririmba hanyuma DJB akanakora indirimbo zabo. Bakoranye indirimbo zigera ku 9, nyuma mu mwaka wa 2008, 3NITY iza guhagarara. Umwe aca ukwe undi ukwe nanone.

Mc fab atangira gukora umuziki ku giti cye

Hagati aho, MC FAB yari yaragiye yandika indirimbo ku giti cye akanaziririmba, ku buryo tariki 25 Ukuboza 2008, yashyize ahagaragara album ye ya mbere yitwa “IYO MBABURA”, yariho indirimbo nka Kankwanzi, Imbabura zinafite amashusho, n’izindi ku buryo zose hamwe zageraga kuri 11.

Kuya 25 Ukuboza 2009 uyu muhanzi yamuritse album ye ya kabiri igizwe n’indirimbo ziri mu njyana za Pop, RnB, Zouk, Afro beat, Reggae, Traditionnelle na Techno. MC FAB afite icyerekezo cyo kugeza umuziki we mu karere ka East Africa kose, bikaba ari yo mpamvu iyi album ye ikorerwa inaha mu Rwanda no mu gihugu cya Uganda.

mu kwezi kw’Ukuboza uyu mwaka wa 2011, uyu muhanzi arifuza gushyira hanze Album ye ya Gatatu ari nabwo azahita amurika DVD ye ya mbere. Azaba kandi abaye umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bake babashiije gushyira ahagaraga album iri kumwe na DVD.

Muri ibyo byose uyu muhanzi arashimira BCR (aho akora) na Kenya Airways bakomeje kumushyigikira.

Ubuzima busanzwe bwa mc Fab

MC Fab nk’abandi na we agira ibyo arota kuzageraho. Kuri we aramutse abaye umuyobozi, yifuza kuzaba ambassadeur cyangwa minisitiri kuko abikunda. Indi myuga imunyura ni kuba umukinnyi wa filimi no kuba umuhanzi. Kuri we kuba yarakoze launch ya album ye ya mbere, ni zimwe mu nzozi ze yagezeho.

Na we agira ubwoko bw’abakobwa akunda. Abakobwa b’ibyimanyi (métisse) arabakunda cyane ku buryo abafitemo n’umukobwa w’inshuti. Yirinze gutangaza amazina ye y’ukuri, ariko yatubwiye ko yamuhaye akabyiniriro ka “Highest”, bivuga ko ahanitse uve kuri bya bindi babeshya !!! Ni ko abyivugira.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário