Reba Video

Reba Video

Urukundo

Ikiganiro na Davydenko

DAVYDENKO ni umusore umaze kumenyekana nk'umwe muba tunganya muzika kubera ibihangano binyuranye kandi byakunzwe yagizemo uruhare.


Nkuko yabidutangarije, asanga "umuziki wo mu Rwanda ufite isura wihariye ahanini kuko kubafite inshingano zo kuwumenyekanisha bamwe na bamwe badashyiramo ubunararibonye ngo nk'uko akunda kubiganirizwa na bamwe mu bahanzi abasha guhura nabo, ngo usanga harimo ukunanizanya gukomeye, aho umuhanzi ashobora gutanga igihangano cye kuri radiyo kikaba cyakinwa hari ibindi abanje kubahiriza birenze. Urebye neza wasanga ari nayo mpamu muzika yacu idatera imbere. Biranashoboka ko abashoramari baba batinya gushora amafaranga yabo mumuziki w'u RWANDA kubera iyo mpamvu cyangwase n'abahanzi bikabaviramo kubura aba manager. Ngo usanga bikomeye kuko noneho iyo bigeze kubahanzikazi bifata intera itoroshye bikaba kandi bishobokako yaba arinayo mpamvu bo baba barikugabanuka cyane mumuziki kuko habamo kunanizwa cyane nyamara kandi bafite impano zabo, batanga n'ubutumwa bwiza kubakurikira ibihangano byabo." Nimuri urwo rwego kandi zahabutimes yifuje kumenya icyo producer Davydenko we nka producer abona yakora, cyangwa inama yatanga kubabikora n'ababikorerwa yavuzeko we aha ibyo akora agaciro, akaba yifuza ko hagati y'umuhanzi , producer, n'umunyamakuru bakagombye guhana agaciro no kubahana buri wese ku kazi akora. Asaba umuhanzi wese ubifitemo impano ko atacika intege kuko ibintu bitazahora ari bibi. Asaba by'umwihariko abahanzikazi ko batacika intege bagakora naho bitakinwa kuma radios bakagerageza kwigaragaza mubitaramo. Kandi bakiheSha agaciro. ku banyamakuru bamwe baba bafite iyo ngeso ko bagakwiye kunyurwa n'ibiciye mu mucyo.

DAVY DENKO avuga ko kubera iyo mpamvu nawe hari ingamba zimwe yafashe zijyanye n'ubushobozi yaba afite, akaba ari muri gahunda yogufasha bamwe mubahura n'icyo kibazo ,akaba yarahereye kuba kobwa kuko usanga baremerewe kurusha. kubera iyo mpamvu akaba hari uburyo abaha promotion,akaba yarahereye mugukora indirimbo imwe ihuriweho n'abakobwa gusa cyane kuba maze kumenyerewe cyangwa n'uwaza wese apfa kuba yumva azikuririmba nezagusa .

ariko nubwo benshi bamaze gushyiramo amajwi davy denko yirinze gutangariza igihe izasohokera kuko izasohoka imaze kuba nkuko abyifuza ngo nubwo itazatinda.kandi yirinze no gutangaza izina ryiyo ndirimbo. yatangaje ko kandi iyo gahunda atayifite wenyine kuko ayifatanyije n'abandi bamwe mubanyamakuru n'aba producers ndetse n'abandi biyemeje gufasha muzika nyaRWANDA gutera imbere kandi mumucyo.

Twifuje kumenya uko abona gahunda y'abateguye n'igihembo cya PRIMUS GUMAGUMA SUPER STAR? avugako abona ari abantu babagabo cyane, atibagiwe n'abatekereje kuzajya bategura SALAX AWARDS. Avugako bizatuma umuhanziwese azahatanira gukora neza text ye ndetse na producer wese agakora neza kugirango nabona umuhanzi abashije gutoranywa kubera indirimbo yamukoreye nawe azumva arishema.

gusa akaba akemanga uburyo muri gumaguma ibashije kubimburira izindi gutoranywa byagenze,akurikije ngo ibyasabwaga.akaba yaririnze kugirabyinshi abivugaho ariko asabako buriwese uziko abifitemo uruhare yagerageza kwirinda amaranga mutima.avugagusako bizasiga isura ebyiri kubasobanukiwe n'umuziki.

iyambere n'uko kumpandezose hazabaho gukoresha imbaraganyinshi. iya kabili n'uko afite impungengeko y'amaranga mutima kuko yemezako bamwe mubarimo batabikwiriye.gusa yifurije amahirwe buriwese wabashije gutoranywa. gusa SALAX AWARDS ntakintu abona yahita ayinenga kuko yo bigaragarira buriwese kuko ahanini uruhare ari urw'abafana ,bitandukanye na PRIMUS GUMAGUMA SUPER STAR.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário