Reba Video

Reba Video

Urukundo

Kugira impano ni umugisha, kuyigaragaza ni imvune ,Meccy

Umuhanzi Maniraguha Eslon, A.K.A MECCY ,n’umusore w’imyaka makumyabiri, yavukiye mucyahoze ari Gitarama . atangaza kowe yatangiye umuziki akuze bitandukanye n’abandi,kuko benshi mubahanzi baba baratangiye kera .
Meccy aganira na ZAHABUTIMES.COM. yayitangarije ko yatangiye umuziki we mumwaka wa 2009 mu kwezi kwa 11. akaba amaze gukora indirimbo esheshatu. Harimo iyitwa ; IMPINDUKA, NGWINO, MPAMAGARA , NI WOWE, S’ICYAHA na MBABARIRA. Ariko izondirimbo ze zose zakorewe muma studio , atandukanye.

Meccy yize amashuri abanza muri Champ Kigali ,ayisumbuye ayiga muri APADE. Atangaza ko n’ubwo arimushya mu muziki, ntibituma atawukora neza. Ngo umuziki nimwiza uraryoshye bitandukanye na cyera kuko umuziki wateye imbere cyane.

Avuga ko Kucyibazo cyuko indirimbo zisigaye zisohoka ntizimare igihe kinini hanze, ari uko hariho ubwiyongere bw’abahanzi benshi cyane birenze bigatuma,habaho guhiganwa kwindirimbo zasohotse. Ibi bikaba bitandukanye n’ibyo abandi babona kuko bemeza ko umuziki wa cyino gihe utaramba bitewe n’ubwiza budahagije no kuba nta bikoresho bya gakondo.Abandi bakemeza ko abahanzi bubu batazi kuririmba.

Ibi kandi umuntu akaba yakwibaza impamvu hari igihe ku maradio hakinwa nk’indirimbo eshatu z’umuhanzi umwe mugihe ushobora gusanga hari indirimbo y’undi imara n’ukwezi itari yakinwa. Gusa yemeza ko mu muziki harimo ikibazo kuko hari abahabwa amahirwe kurusha abandi kandi ataruko baba babarusha. Atanga urugero ko hari umuhanzi ukizamuka barikuzamura kurusha abandi. Anemeza ko ariwe uzahabwa award kandi ntacyo yakoze kirenze icy’abandi bakoze ngo n’uko ahubwo batareka ngo ahangane n ‘abandi`. Ati ngembona KIZZ ariwe bitayeho. Ati ntagucika intege kuko impano n’umugisha ahubwo kuyigaragaza n’imvune.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário