Reba Video

Reba Video

Urukundo

''Ndashaka kuziba icyuho mubakobwa bacitse intege mu muziki '' G. ONE

g-one MWAMINI SERAPFINE

Uko abahanzi n’umuziki batera imbere bitewe n’uko batangiye kugenda bashyigikirwa n’inzego zitandukanye zaba iza Leta n’izabikorera, ariko hagati mubahanzi hagiye harimo ibibazo bitandukanye bituma banyir’ubwite badatanga umusaruro mwiza nk’uko bo babyifuza. By’umwihariko abahanzi b’igitsina gore nk’uko byakunze kugarukwaho n’abakurikiranira hafi ibijyanye n’ umuziki.

MWAMINI SERAPFINE, Izina ry’ ubuhanzi akaba yitwa; G. ONE. Akaba ari n’ umunyeshuri mu ishuri ryisumbuye APACOPE. G ONE yatangiye umuziki muri 2009 akora indirimbo yitwa GUKUNDA UMURIMO iri munjyana ya HIP HOP, ayikorera mur ‘imwe munzu itunganya umuziki yitwaga 7 stars pro. Indi yayikoreye muri paradise iyi yo akaba yarayikoranye na ROMAX .

G ONE .avugako indirimbo yambere yayikoreye ise umubyara , akaba ari nawe wamuteye inkunga yo kujya muri studio. Igitekerezo cyo kuyikora akaba yaragikuye kukwitegereza akazi se akora ko gukora ibikoresho bikozwe mu mpu.nk’inkweto imikandara n’ibindi. Ngo yarabikunze kuko n’inkweto yambara zikorwa na se .byatumye akora iyi ndirimbo kuko abona bibatunze kandi bikamwishyurira ishuri.

Atangaza ko azakora ibishoboka byose agatera imbere n’ubwo mumuziki abakobwa bahura n’inzitizi nyinshi kuruta abahungu, we asanga azagerageza kubyitwara mo neza, akemera bikamugora ariko akaziba icyuho cyabaciwe intege n’izi nzitizi kandi agafasha n’abandi abereka inzira azaba yaraciyemo.ngo ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka. “ubushobozi buba buke cyangwa bukanabura , ariko iyo wateye intambwe uba wongera amahirwe”. Asoza agira bagenzi be inama yo kwishyira hamwe ko ariwo muti wambere abona mukurwanya izo nzitizi.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário