Reba Video

Reba Video

Urukundo

Marshall Elly G ni muntu ki?

Muhire Museveni Elysé uzwi ku izina rya Marshall Ely-G ni umusore wavukiye mu Rwanda ku italiki ya 16/01/1986 I Kigali, mu muryango w`abana 6, abakobwa batatu n`abahungu batatu. Yatangiye ibya muzika mu mwaka w`i 2000, ku myaka 14 gusa. Iki gihe nibwo yatangiye kumva ko ashobora kwandika amagambo y`indirimbo (lyrics mu ndimi z`amahanga). Yigaga mu kiciro rusange (Tronc Commun) kuri Collège St Jean Nyarusange. Arangije amashuli y`ikiciro rusange, ahagana mu mwaka wa 2003, yaje gukomereza mu Rwunge rw`amashuli Yisumbuye rwa Butare (GSOB) muri Section ya Bio- Chimie, akaba ari cyo gihe yiyunguye byinshi birenze muri muzika, nkuko yabidutangarije muri aya magambo:" Muri 2003 naje kujya mu Rwunge rw`amashuli rw`i Butare (G.S.OB) iki nicyo gihe natangiye kw`iyungura byinshi bitandukanye muri muzika. Abenshi mu bahize banzi ku izina rya Ja Rule. Muri icyo gihe nakundaga uyu mu raperi cyane, nicyo cyateye bagenzi bange kumunyitirira. Muri ibyo bihe nafataga injyana z`abandi (beat) nkashiramo amagambo yange. Akenshi nafatanyaga n`umusore mugenzi wange G-Mack "

Tumubajije abahanzi akunda yatubwiye : 2 PAC, Jay-Z, P Diddy, Kid Cudi, MC Solar, The Game, R Kelly. Ati:"Cyane cyane ariko, Igihe cyose nshaka gushyira ubwenge ku gihe, indirimbo za RUGAMBA CYPRIEN, BYUMVUHORE JEAN BAPTISTE, MASABO NYANGEZI nizo numva kuko zimpa ingufu nyinshi cyane"

Nkuko we abyemeza, yumva indirimbo ze zahorana ubutumwa buhumuriza abantu, buvugira ababaye, muri make yumva yaririmba ku buzima bwa buri munsi. Mu ndirimbo ze twavuga mo nka: AFRICA yakoranye na Nason, Ntagihe cyo guta (ariyo ya mbere ye, yasohotse mu mwaka wa 2006) Yakoranye na NA Jabo womuri J - kids hamwe na Maximum.

Ku byerekeranye n`ikerekezo cya muzika ye, yabivuzeho muri aya magambo ati :" Njye mubyo mparanira muri muzka ni ukubaka imitima y`abantu, kubera ibihe twagiye ducamo hano muri Africa cyane cyane mu biyaga bigari aho abantu bagiye barangwa n’urwangano n’amatiku niyo mpamvu njye niririmbira injyana ya hip hop ariko ntibivuze ko ntakora n`izindi nka Afrobeat, ndateganya kwinjira muri Afrobeat mu minsi itari myinshi. Mu kwezi kwa gatandatu arateganya gushyira hanze Izindi ndirimbo 10 zizaba aikubiye muri Mix Tape yiswe “ Isi n’Ukuli (World vs Truth) “. Iyi Album ikazaba irimo n`umuhanzikazi wo mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika Jennifer Lynn Cockman ukomoka muri Leta ya North Carolina, abahanzi bakomoka mu gihugu cy`abaturanyi cya Uganda, ndetse n`abandi bakomoka mu gihugu cy` U Rwanda. Aha twakongeraho ko uyu musore ari no mu gihugu cya Uganda aho ari gutegura no gukurikirana imitunganyirize y`iyi Album.

Ibindi byerekeye kuri Marshall Elly G :

- Ikintu cyamubabaje mu buzima : "ikintu cyambabaje n'ukubona abavandimwe basubiranamo ntakitukigaragara bapfa", Icyo yumva cyazamubabaza mu buzima (Dusaba dukomeje ngo Rurema azabimurinde): " Ikintu cyambere n'umva cyazambabaza mu buzima ikintu cyitwa intambara, ndayitinya cyane Imana izafashe abanyarwanda ntibazongere kukibona kandi ibarinde n'akarengane "

- Ikintu cyamushimishije, aha yatubwiye ati : "naho ikintu cyanshimishije cyambere ni umunsi ninjiraga muri studio bwambere kuko byari byaturutse kure, eeh icyo numva cyazanshimisha ni ukubona indirimbo zanjye zicurangwa n'abantu benshi kandi ubtumwa ntanga bugira icyo bwubaka muri societe nyarwanda mbere na mbere."

Tukaba twasoza dushimira Marshall Elly G ku bw`amakuru yaduhaye, tunamwofuriza kubona inzozi ze ziba impamo.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário