Reba Video

Reba Video

Urukundo

MFITE UMWIHARIKO ARIKO MPAMYA KO TWESE TURI ABAHANZI.

Abantubenshi bakunda kwibaza uburyoki umuziki wahano murwanda ukorwa kubera ko ukurikiye amateka usanga kenshi ikinyejana gikunda kugira isura yacyo yihariye muri muzika.

Iyo kandi uganiriye n'abakuze abenshi bemeza ko ubu nta buhanzi bw'umuziki buhari ,bagashingirako ngo iyowumvise imyandikire , injyana, n'uburyo zikoze bemezako bitandukanye cyane no hambere kuko wumva izo hambere zikoze neza kandi zicurangitse uburyo bw'umwimerere kurusha ubu. kandi bakemeza ko n'ubwo hariyo wakumva ubu ukumva iraryohera amatwi ariko ngo ntimara umwaka , wumva ikiryoshye ,mugihe izindi na bubu ngo bazumva zikabanyura cyane

Uyu musore yitwa HABYARIMANA JEAN PIERRE izina ry'ubuhanzi ni HP WISE. WISE ngoni akazina yahawe n'umuntu yubaha cyane, HP WISE nkuko yatangarije ZAHABUTIMES.COM we afite impano z'ubuhanzi zitandukanye. WISE avugako we ari umwanditsi w'indirimbo na film akanaririmba akanakina film, ndetse usibye ibyo WISE Akaba ari n'umwe mubahanzi bazi gukubita ingoma muri ikigihugu bambere. akaba ari no muri groupe y'abacuranzi ikomeye irimo n'aba producers,bambere bakomeye muri iki gihugu nka barick, mastola, junior ,n'abandi ...WISE akaba ubu ari n'umucuruzi wa objets d'art. Ubuhanzi bwe bwa muzika ngo yabutangiye afite imyaka itandatu aririmba mw'ishuri ry'icyumweru murusengero, ariko akaba aririmba izisanzwe n'izitiriwe IMANA. akaba akoresha injyana ya R&B na POP. Ubu amaze gukora indirimbo esheshatu. ze kugiticye.

HP WISE kubera uko aha impanoye agaciro nkuko abivuga yiyemeje no gukorera muri CREW yitwa PEACE FAMILY nayo bigaragarako iri kwitwaraneza.

Ku rundi ruhande ntiyemeranya n'abavuga ko ubu ntamuziki uriho , yemeza gusako abaririmba nibenshi ariko abahanga bo baracyari bacye kuko ngo buriwese uririmba atari umuhanzi. ngo ari abacyera nabo ubwabo bose ni abahanzi gusa igihe n'igihe cyacyo kuko twe dukora umuziki dukurikije aho iterambere rigana.tugakoresha ibikoresho bigezweho tutirengagije n'ubushobozi bwaburi wese. kandi twese intego duhurizaho n'ugutambutsa ubutumwa bujyanye n'ibyifuzo n'ubwo wenda ibyifuzo byaburi wese biba bitandukanye n'ibyundi kandi hari n'abahuza ,arinayo mpamvu ndi muri CREW ya PEACE FAMILY n'uko twahuje ibitekerezo n'intego ikaba arimwe.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário