Reba Video

Reba Video

Urukundo

Mighty Popo

umuhanzi mighty popo

Mighty Popo ni umunyarwanda wavukiye Ngagara mu Burundi, aho ababyeyi be bari barahungiye mu 1961.

Ngagara yari ituwe ahanini n’abimukira n’impunzi z’abanyarwanda n’abanyekongo, ikaba rero yari ihuriro ry’imico itandukanye. Mighty Popo yakuze yumva injyana nyafurika zinyuranye nk’izo muri Congo, Nigeria, Afurika y’Epfo, Caraibes hiyongereyeho Blues, R&B, Jazz na Reggae. Yanumvaga indirimbo z’igifaransa, cyane cyane iza Moustaki na Edith Piaf.

I Bujumbura ni naho Mighty Popo yamenyaniye na Mutsari we wari ufite uburambe mu muziki, ni uko amuha amasomo ye ya mbere ya gitari.

Mu 1987, ku myaka 19 Mighty Popo yagiye muri Canada nk’impunzi maze atura Ottawa. Ahageze ntiyatatiye umuziki, ahubwo yakomeje kubyaza umusaruro impano ye.

Mighty Popo yamaze igihe kinini akorana n’amatsinda acuranga Blues, bazengurukana Canada, bajya Amerika(U.S.A) ndetse n’i Burayi. Nyuma yatangiye kugarukira injyana nyafurika, mu 1995 yakoze groupe ye maze asohora Album ye yambere ariyo "Tamba" nyuma y’imyaka ine yakurikijeho "Dunia yote", iyi Album ikaba yaramuhesheje igihembo cya "Meilleur Album au Music Africa Awards" mu mwaka wa 2000 ndetse na Nomination ya "Meilleur Album-Musique du monde" muri Canadian independent Music Awards mu 2001. Album ye ya gatatu yayise "Ngagara", naho iya kane ayita "Muhazi".

Muhazi ni indirimbo ivuga ubwiza bw’u Rwanda, uko ruri n’uko rwahoze mbere yo gusenywa. Muhazi ni ikiyaga cyiza cyane cyo mu Burasirazuba bw’u Rwanda, akaba ariho Mighty Popo yahimbiye iyi ndirimbo. Mighty Popo yivugira ubwe ati : " indirimbo Muhazi ni igisingizo ku gihugu cyanjye, kugirango buri wese amenye u Rwanda, u Rwanda rw’uburanga rwo soko ya Nili bityo rukaba inkomoko y’ubuzima.

Mighty Popo ni umuhanzi nyirizina ,ahangana umwimerere kandi akiyambaza imico inyuranye. Abakunda za njyana zituje kandi zivuga rikijyana, zimwe tumenyereye kuri Ismael Lo na Kadja Nin, Mighty Popo yabagushije ahashashe mu ndirimbo ye “Ma Africa ”.

Abakunda injyana zishyushye zo muri Afurika y’uburengerazuba namwe yarabibutse muri “New Orleans”, “Ganza”. Naho abasigasira umuco, mwicika igikuba kuko yifatanya namwe mu ndirimbo nk’Imandwa, Nyirabisabo, Agasaza Gashira Amanga, Umurimyi n’izindi.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário