Reba Video

Reba Video

Urukundo

Mutijima Asher Emmanuel aka Asher Junior

Mutijima Asher Emmanuel uzwi nka Asher Junior
Mutijima Asher Emmanuel uzwi nka Asher Junior cyangwa JUNO, Yavutse ku wa 13 Ukuboza 1991, avukira mu bitaro bya C.H.U.K. Ni mwene Karera Edouard na Mushimiyimana Marie Louise. Ni imfura mu muryango w’abana batatu, abandi bavukana ni Mutoni Uwase Teta Delphine na Kankindi Rita Martha.

Amashuri abanza yayize kuri EPA Gitega na Kacyiru 2 Primary School. Ayisumbuye ayiga E.S.K na G.S.S arangiriza kuri IFBK mu ishami rya Gestion Informatique.

Umuziki yawutangiye afite imyaka itandatu muri korali aho yakundiye kuririmba, amaze kuba ingimbi aza kujya muri mbyino zigezweho (breakdance na crump).

Avuga ko yatangiye injyana ya Rap mu 2006 agendeye kuri album ya Lil Wayne yitwa Carter 2. Yatangiriye mu marushanwa ya freestyle kuri Contact FM zabaga zateguwe n’ikiganiro Root 66 Show, aho yatsinze. Nyuma yaje kuririmba yiswe One Million Voices bakora album yitwa We Must Be One yo kugarura amahoro muri Darfour.

Mu 2007, yakoranye na Daddy Cassanova mu kiganiro cyitwaga Crazy Hour kuri Contact FM.

Muri Werurwe 2007, yakoranye na Khally muri soundrollers aho yakoze indirimbo ye ya mbere yamenyekanye yitwa Street Crumpers ari kumwe na Gangsta Girl (Gigi).

Mu Kwakira 2007, yinjiye muri TFP gukorana na Bizab The Brain, Rama Kweli ndetse na Supertall. Mu mwaka wakurikiyeho atangira gukorera muri studio Barick Music aho muri 2009 yaje no kuba umunyamuryango wa label Barrickmusic&Dayone Productions yo muri U.S.A, akaba akorana na Producer Barick na DoubleD The Legend.

Indirimbo Zikunzwe

1
Ni ukuri Ni ukuri - Asher Junior
2
Forever - Asher Junior
3
Kinyarwanda - Asher Junior
4
Itara ryazima - Asher Junior feat Diplomate

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário