Reba Video

Reba Video

Urukundo

Nkiko Prosper aka Mico Prosper

Mico Prosper
Umuhanzi Mico Prosper ni muntu ki ? Turatsinze Nkiko Prosper ni umwana wa Gatandatu mu muryango w’abana 8. Ni mwene ba Biziyaremye Jean Marie Vianney na Mukagatera Thasiyana. Yavutse mu mwaka wa 1985, avukira i Gikondo mu mujyi wa Kigali akaba agifite ababyeyi bose n’abavandimwe 5. Mico ni umusore wirabura ufite uburebure bwa 1,76m n’ibiro 76.

Ubuzima bwe bwite

Turatsinze Prosper yatangiye kwita Mico Prosper akiri muto kubera uko yakuze. Yagize ati :”Bakundaga kunyita Mico kubera ko bambonagaho imico myiza, yongeraho na Prosper risanzwe ku mazinaye bwite”. Yakuze ari umukinnyi wa siporo (acrobatie) ariko akunda no gutwara imodoka no gukora umuziki kandi yumvaga agomba kuzaba umupapa mwiza, ariko akaba yaranangaga yananira ababyeyi ngo ajye kuba ikirara kuko yatinyaga abana bo kumuhanda, akaba yaranangaga kuryama saa Sita byanatumaga ababyeyi bakunda kumukubita kubera kwanga kuryama ku manywa.

Afite umukunzi, atifuje kuvuga mu itangazamakuruyumva bashobora kuzamarana igihe kirekire cy’ubuzimabwe Imana ibabaye hafi Ese inganzo yo guhimba no kuririmba yaba ayikomorahe ? Mico Prosper uretse kuba yarakuze akunda kuririmba n’ubuhanzi muri rusange, impano yo kuririmba abona nta muntu ayikomoraho uretseko ababyeyibe ngo bakinaga mu makina mico atandukanye yacaga no ku maradio.

Mico yatangiye kuririmba yumva agomba kuzagera ku rwego mpuza mahanga, aho u Rwanda ruzajya ruvugwa biciye mu izina rye n’ibikorwa byange muri rusangekandi n’ubuhanzi buka bwe bukagirira Abanyarwanda akamaro aho yumvaga nagera kurwego ashaka azashinga ikigo gifasha imfubyi, abapfakazi n’abakene muri rusange.

Mu buhanzi bwe yabashije gushing inzu itunganya muzika yitwa Freedom kandi agakora muzika by’umwuga kuko ariwo umutunze, n’ubwo atarashyira ku mugaragaro album n’imwe ariko afite indirimbo nyinshi.

Amashuri yize

Mico Prosper yize amashuri y’incuke ku kigo cy’amashuri y’incuke cyo ku Kinunga i Gikondo, amashuri abanza yayize ku kigo cy’amashuri abanza cya Mburabuturo, akomereza amashuri yisumbuye ku kigo cya C.F.K Kicukiro mu cyiciro rusange, naho icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye yiga mu ishami ry’indimi n’ubuvanganzo ku kigo cya G.S.Bigugu. akaba taratangira kwiga kaminuza ariko nabyo abifite mu ntego ze.

Utuntu n’utundi ku bimwerekeyeho


- Akunda kurya umuceri, ifiriti n’amakaroni

- Agakunda kunywa icyo yise agahiye (inzoga)

- Mu buzima busanzwe akunda Amahoro, umutuzo cyane cyane kuba ari nk’ahantu ha wenyine, umuryangowe no kuririmba,ariko yanga umuntu wamubangamira yitwaje ubushobozi cyangwa ububasha afite kandi akanga amatiku n’intambara.

-Dore ibintu umukobwa ubyujuje bashobora kubana ubuzira herezo :

a) Kuba Atari mugufi kandi yirabura gake cyangwase nta na gake. b) Akaba ari mwiza ku isura (mu maso) c) Kuba afite ingufu kuburyo umubona ubona ko afite ingufu mu mubiriwe

d) Nibura ifite ibiro bitari munsi ya 70

e) Kandi akaba ari umukobwa ujijutse ati ’’ bitavuze uwize cyane ariko ari wamukobwa ubona cyangwa muganira ukumvako ajijutse mu mutwe’’

- Mico mu buzima bwe yababajwe no kubura abavandimwe.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário