Reba Video

Reba Video

Urukundo

NSD group nshya y’abakobwa baririrmba indirimbo z’Imana yavutse

Ntawahakana ko mu Rwanda amagurupe y’abakobwa agenda avuka yiyongeranya kandi akaba ariyo akomeza gukomera kurusha amatsinda y’abahungu yewe ibi bikaba bituma abantu bibaza ikibitera. Nk’urugero mu matsinda aririmba indirimbo zaririmbiwe Imana, hazwi group Hindurwa, Iwacu, Vincent&Serge imeze nkitagihari n’Ibikwerere muma group y’abahungu naho mu bakobwa hari The Sisters, JC Girls, Blessed Sisters ariko yo urebye neza usanga muri ayo matsinda akomeye akora cyane kandi azwi anakomeye ni ay’abakobwa, ay’abahungu usanga azwi ku izina gusa wenda gake na gake bakanagaragara mu bitaramo bitandukanye bike, naho ay’abakobwa usanga afite ibikorwa byinshi. Tumaze kumenya ko hari irindi tsinda ririrmba indirimbo z’Imana yavutse twabegereye aho bakoreraga imyitozo (repetition) baratuganiriza. Twitwa NSD bisobanura Nina , Sherina na Delice. Tukaba turi abavandimwe bishyize hamwe kugirango dutange ubutumwa buciye mu ndirimbo zihimbaza Imana. Intego yacu ikaba ari ukubwira abantu ibyiza by’Imana tubicishije mu ndirimbo. Twatangiye kuririmba tukiri abana, turirimba muri Shining Stars yo muri Apostles Church ari naho dukorera umurimo w’Imana, nyuma tuza kujya muri group yaho yindi yitwa Love Ministry ariho igitekerezo cyo gushinga NSD cyavuye,kuko twari tumaze kubona ko dushoboye kugira icyo dukora cyagirira akamaro benshi, twasanze burya biryoha gukora muri bakeya kandi binabafasha kwitegura no kwiha gahunda kurusha muri abantu benshi.

Tukaba dukunda kubana n’abantu bose neza, muri make umuntu uwari we wese twabana nawe nicyo kifuzo cyacu, ikindi tutakwibagirwa kituranga ni uko dukunda guseka kandi dukunda kuririmba ubuzima busanzwe twifashishije ijambo ry’Imana. Kubijyanye ni ndirimbo zacu, hari iyamaze kugera hanze yitwa “Twigishe”, iri munjyana ya reggea izindi zikaba zikiri muri studio harimo nk' iyitwa “Inshuti nyanshuti”, “Ibyiza” na “Ndakwihaye”, tukaba dukorera muri studio yitwa Parki Production na Producer Billgate.

Nkuko bigaragara bakaba ari abakobwa bakiri batoya mu myaka nyamara bafite impano nkuko indirimbo yabo iri kubigaragaza. Mu gusoza iki kiganiro gito twagiranye bakaba bagize bati “Ntago twakwibagirwa gushimira Mama cyane kuko niwe udufasha mu buryo bwose bushoboka ndetse no kugirango dukore iyi Group yabigizemo uruhare runini. NSD ikaba yaratangiye gukora indirimbo mu buryo bwa studio mu mpera z’umwaka ushize wa 2010.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário