Reba Video

Reba Video

Urukundo

Olili Habimana

Nitwa Olili Habimana uzwi ku izina rya Olili. Ndi mwene Etienne Habimana na Antoinette Intore. Navutse kuwa 24 Ukuboza 1989, mvukira mu Karere ka Bugesera (Nyamata). Mvuka ndi ikinege mu muryango.

Amashuri y’ikiburamwaka nayigiye La Colombiere I Bujumbura mu Burundi. Amashuri abanza nayo nyakomereza kuri icyo kigo cya La Colombiere. Amashuri yisumbuye nayigiye mu kigo L’Hoizon ngeza mu mwaka wa 13 (ni ukuvuga uwa gatandatu w’amashuri yisumbuye hano mu Rwanda). Nize Gestion Informatique. Kuri ubu ndi kwiga mu mashuri makuru muri KIST, i Kigali mu Rwanda.

Naje gutura mu Rwanda mu wamka wa 2010. Ubu Ntuye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Niboye, mu mujyi wa Kigali mu gihugu cy’u Rwanda.

Olili n’ubuhanzi

Ubuhanzi bwanjye nabutangiye mu mwaka wa 2009, ndirimbira mu kiliziya ahazwi ku izina ryo kwa Ntabona Mutanga Sud.

Naje gutangira kuririmba indirimbo yanjye bwite nise Uri Hehe, nakoreye mu gihugu cy’u Burundi ahitwa Inanga Records. Nyuma naje gukora indirimbo zitandukanye nje mu Rwanda harimo indirimbo ’Ni Ryari’ nakoreye muri Bridge Records (iyi ndirimbo nayiririmbanye n’umuhanzi Emmy waririmbanye indirimbo ‘Nsubiza’).

Hari indirimbo nagiye nkora zitandukanye harimo izo nakoranye na CLG harimo iyitwa Icyizere, Dukumire.

Uretse izo ndirimbo mfite n’izindi zitwa Garuka nakorewe na Top 5 Sai mu ’Ruhengeri’, ’Mbaye Uwande’ nakorewe na Nicolas muri Bridge Records, ’Uri Uwa Mbere’ yakozwe na Lick Lick muri Unlimited, Bye Bye yakozwe na Pastor P.

Mfite gahunda zo gukora ibitaramo bitandukanye kuko ari byo nahisemo mu kumenyekanisha impano yanjye kandi niyereka abafana bari barambuze.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário