Reba Video

Reba Video

Urukundo

Tumenye groupe the friends

groupe the friends
Muri iyi minsi umuziki nyarwanda uragenda utera imbere uko bwije n'uko bucyeye, bikaba bituma hagenda havuka abahanzi benshi kandi banafite impano zitandukanye, ni muri urwo rwego na zahabutimes.com yabashyiriyeho gahunda ya tubamenye, aho twegera abo bahanzi bakibwira abakurikira muzika nyarwanda, ingamba bafite, n’ ibindi biberekeyeho. Kuri iyi nshuro twegereye itsinda rishya ryitwa The Friends.

The Friends ni itsinda ryinjiye muri muzika vuba aha, rikaba rigizwe n’abasore babiri aribo Murindangabo Ernest a.k.a Ernesto na Nikuze Gaby. Aba basore bakaba barahuye ubwo bigaga mu mashuli yisumbuye muri E.T.O Gitarama, buri umwe aririmba kugiti cye, uko kuba bose bararirimbaga , bigana ndetse ari ni inshuti byaje gutuma bicara bajya inama yo gukora itsinda (groupe) kugirango bahurize imbaraga zabo hamwe dore ko baca umugani ngo abishyize hamwe ntakibananira kandi ngo ababiri bishe umwe, nuko bayita the Friends izina rinava kuri ubwo bushuti bafitanye.

The friends ikaba imaze gukora indirimbo imwe yitwa “ijambo rya nyuma” yakozwe na Lik Lik wo muri unlimited, ndetse akaba ari no kubakorera izindi ebyiri. Iri tsinda rikaba rikora injyana ya RnB pop ndetse na afrobit, mu bihangano byabo bakaba bazajya bibanda kubuzima busanzwe bwaburi munsi, urukundo ndetse ni indirimbo zo gushima Imana dore ko Gaby arizo yahoze aririmba.

Bakaba batangazako bagiye gushyiramo ingufu kugirango babarwe mu ma groupe akomeye hano mu gihugu, ibi bakazabigeraho bakora ibihangano bifite ingufu, ndetse bakaba bizera kuzagira abakunzi benshi bitewe n’uko ibyo bazajya baririmbaho ari ibifitiye umuryango nyarwanda akamaro.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário