Reba Video

Reba Video

Urukundo

Umuhanzi Alphonse Bahati abenshi bita umusaza muri gospel ni muntu ki?

Umuhanzi Alphonse Bahati
Uyu muhanzi yavutse mu mwaka wa 1974 ariko uwo mwaka ukaba awushidikanywaho kubera ko atigeze abona ababyeyi be kugira ngo bamubwire igihe nyacyo yavukiye, akaba yaravukiye ahitwa Kalehe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Arubatse, yashakanye na SALAMA Diane, bafitanye abana 3 Abakobwa 2 n’umuhungu 1. Uyu ni umuhanzi BAHATI Alphonse aririmba indirimbo zihimbaza Imana ni umwe mu bahanzi bamaze kubaka amateka akomeye mu mitima y’abanyarwanda mu buryo budasubirwaho. Akaba kandi yaradutangarije ko yifuza ko amateka yamuzika yahinduka mu Rwanda abahanzi bakagira uruhare rufatika mu iterambere ry’igihugu, aho ahamagarira abahanzi gutanga ubutumwa bushingiye ku bikorwa.

Tariki ya 03/04/2011 saa saba z’amanywa salle nini ya ULK Gisenyi yari yakubise yuzuye dore ko icyo gitaramo kitabiriwe n’abantu basaga 2000 mbere y’uko icyo gitaramo gitangira, yagiranye ikiganiro gito n’abanyamakuru maze abatangariza ko: Icyi gitaramo cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye n’abandi bahanzi b’inshuti za Bahati bari baje kumushyigikira muri icyo gikorwa. Aha twavutga nka Liliane KABAGANZA, Aline GAHONGAYIRE, UWIMANA Aimé, BIZIMANA Patient . Papa Maurice HAKIZIMANA,The Blessing na bamwe mu baririmbyi ba AZAPH.

Amafaranga yabonetse ni 625.400 Frw haboneka n’inka yatanzwe n’umugirangeza hatangwa n’amashati 30 nayo yatanzwe n’umugiraneza. Tariki ya 19/01/212 nibwo umuhanzi BAHATI Alphonse yashyikirije imiryango yababuze ababo mu gitero cyakozwe n’abacengezi ku modoka ya Bralirwa, Abaha chèque y’amafaranga 625.400 icyo gikorwa kandi kikaba cyarahuriranye no kwibuka ku nshuro ya 14 abakozi 39 ba Bralirwa bishwe n’Abacengezi icyo gihe.

Icyo gikorwa cyitabiriwe n’Abayobozi mu Nzego zitandukanye hari Depite MUSABYEMUNGU Anne Marie, Vice Mayor ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, uhagarariye Umuyobozi w’ikigo cy’Itangazamakuru ORINFOR, uhagarariye umuyobozi wa Police Rubavu ndetse n’Umuyobozi wa Bralirwa Gisenyi ndetse na chef du personnel wa Bralirwa yari ahari. Cyitabiriwe kandi na bamwe mu nshuti ze z’abahanzi nka King James umenyerewe mu ndirimbo zitandukanye na Bizimana Patient ndetse na Bitangimana Théoneste.

Depite MUSABYEMUNGU Anne Marie mu gushimangira ibyishimo bye kuri uyu muhanzi yamwemereye ku mukoreshereza DVD y’indirimbo ze kugira ngo zikomeze zigeze ubutumwa ahantu hose. Tubibutse ko no muri 2004 yigeze gutegura igiterane gikomeye muri stade ya Gisenyi, cyari gifite intego igira iti “Kwibuka imbaraga z’Imana no kubabarira ababagiriye nabi ubwo babarasaga muri Bus ya Bralirwa. Mu bindi twifuje kumenya n’iki uyu muhanzi akora nyuma yo kuririmba akaba yadutangarije ko acuruza imodoka, tumubajije icyo akunda mu buzima bwe, yatubwiye ko akunda umuryango we cyane.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário