Reba Video

Reba Video

Urukundo

Umuhanzi Auguste Rush nubwo yiga I Bujumbura arakomeje n’ubuhanzi muri gospel

BIRORI Auguste Rush ni umuririmbyi akaba n’umwanditsi, Umutoza w’indirimbo zihimbaza Imana (Gospel Songs). Afite ubwenegihugu bw’ubunyarwanda, afite ibiro 65, uburebure bwa metero 1.65, ni umusore w’imibiri yombi, mu bantu benshi akunda kuba acecetse. Yavutse ku itariki ya 01 z’ukwezi kwa munani 1988, avukira i kabgayi i Gitarama. akaba umwana wa mbere mu muryango w’abana 5.

Ku myaka 6, Auguste Rush yatangiye amashuri y’ikiburamwaka akomeza amashuri abanza mu kigo cyitwa Mahembe ku Ntenyo hamwe n’i Byimana, nyuma aza kurangiriza mu mashuri abanza ya KAGASUNZU Adventiste. Mu mwaka wa 2001, yagiye kwiga icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun) ASPADE Ngororero i Gisenyi, akomereza amashuri ye yisumbuye muri Groupe Scolaire de Rilima mu Bugesera arangiriza muri E.S Kidaho mu Ruhengeri mu mwaka wa 2007 abona impamya-bumenyi y’amashuri yisumbuye A2, mu ishami ry’Imibare n’Ubugenge (Maths-physique).

Kubijyanye n’ubuhanzi ku myaka 3 y’amavuko nibwo Auguste Rush yatangiye aririmba munsengero zitandukanye zab’adventiste du 7ème Jour” mu ma chorale y’abana harimo chorale Intwari za Christ yo kuri S.D.A.HOREBU. Kuge imwe mu ndirimbo akunda harimo iza The Wings Groupe, OrionSingers, Michel Jackson, Celine Dion, R.kelly n’izindi. Yakomeje kuririmba muma groupe atandukanye ku bigo yigagaho Kugeza arangije amashuri ye muri 2007. Auguste Rush yahimbye indirimbo ye ya mbere yise “Ninde wundi wadupfira”, ayiha choral yaririmbagamo Paradizo Shya. Yaje kwiga ibyuma bya music nka Guitar, Piano, ariko icyo yabashije kumenya ni Piano. Hashize igihe gito, yaje gukora itsinda ry’abasore ryitwa “Groupe Amababa” afatanije na bagenzi be, bakoranye indirimbo bise “Tubazaniye Ubutumwa bwiza” Mu mpera z’umwaka wa 2009, ni bwo Auguste Rush yagiye muri studio, akora indirimbo “Tumushime”, ndetse yaje gukurwa, umusore Fils na Tenny Terrance bamukorera amashusho

Nkuko Rush yabidutangarije, ntago yakomeje kuririmba bitewe n’amasomo ataramworoheye muri Medecine aho yaje gukomereza muri Kaminuza yitwa Hope Africa University iri I Bujumbura mu ishami rya Physiotherapy ari naho yongeye gusubira mu muziki akiyemeza no gukora izindi ndirimbo ennye arizo: “Humura”, “Kubuntu”, “Ndagukeneye” na “Amahoro” mu ma studio zitandukanye mu gihugu cy’Uburundi. Yakoze ibitaramo byinshi ari kumwe nama choral, Groupe, ahantu henshi hatandukanye mu ma Eglise muricyo gihugu nkuko yakomeje abidutangariza. Mu njyana akunda kuririmba, harimo R&B, Slow, Salsa, Country Music, n’izindi. Mu gusozi ikiganiro twagiranye ubwo yari yaje mu biruhu mu Rwanda mbere yuko asubira I Burundi kwiga, yatubwiye ko inzozi ze ari uko yazaba umuhanzi ukomeye haba mu Rwanda ndetse no ku isi yose akabasha kubwira abantu bose ibya gakiza n’ubuntu bagiriwe muri Christ Yesu n’urukundo ruhebuje rw’Imana Jehovah Isumba byose.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário