Reba Video

Reba Video

Urukundo

Umuhanzi Christophe Muneza aka Christopher

Umuhanzi Christophe Muneza aka Christopher
Ndi umuhanzi Christopher amazina asanzwe yanjye nitwa Christophe Muneza . Navutse kuwa 30 Mutarama 1994. Ndi mwene Butera Juvenal na Gahongayire Marie Mativitas. Ndi umwana wa 3 mu muryango w’abana 6. Natangiye ibijyanye n’ubuhanzi niga mu mwaka wa Gatatu mu mashuri abanza aho naririmbaga muri korali y’abana nuko nza no kuririmba muri korali y’abakuru.

Natangiye kuririmba njyenyine mu mwaka wa 2009 aho naje gusohora indirimbo nise Bye Bye ariko iyo ndirimbo ntitwaje kuyissohora kuko yari iri ku rwego rwo hasi. Ninjiye mu buhanzi nyuma y’aho ntsindiye amarushanwa yari yateguwe na Producer Clement wo muri Kina music, aho nari nabaye uwa mbere.

Kugeza kuri ubu mfite indirimbo eshanu ziri hanze arizo ‘Ishema’, ‘Sigaho’, ‘Amahitamo’, ‘Iri Joro’ na ‘Byanze’. Ndateganya kandi gusohora n’izindi ndirimbo zitandukanye nizera ko zizashimisha abakunze izina Christopher nyuma yo kumva indirimbo zanjye.

Indirimbo Zikunzwe z' Umuhanzi Christophe Muneza aka Christopher

1
Iri Joro - Christopher
2
Byanze - Christopher
3
Ishema - Christopher
4
Uwo Munsi - Christopher

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário