Reba Video

Reba Video

Urukundo

Umuhanzi Colombus Nduwayo mu njyana nshya yise "Ratayah Beat"

Colombus Nduwayo

Uyu ni umwe mu bahanzi bakiri bato nyamara bari kugenda bagaragara mu bitaramo bitandukanye byinshi bya gospel mu Rwanda, rimwe aririrmba ku giti cye ubundi acurangira bagenzi be ingoma.

Colombus Nduwayo yavutse ku ya 27 Kanama 1990, nkuko yabidutangarije, yaje gukizwa muri 2000 mu rusengero Rwanda for Jesus ubwo yakundaga kujya muri Sunday School.

Akomeza avuga ko ariho yamenye umuhamagaro we muri muzika, agira ati: “Nari nko kwishimisha mu gihe Mama yankundishaga muzika y’Imana, buri gihe mbyutse naririmbiraga Maman indirimbo nshyashya y'Imana izwi. Muri korali ya Sunday school y’urwo rusengero, niho namenyeye ko mfite ubushozi bwo kwandika indirimbo; natangiye gukunda music cyane ubwo nigaga kuvuza ingoma mfite imyaka icumi, njya kuri stage maze imyaka itanu ncuranga mu runsengero.

Nacurangiye kandi dacyacurangira benshi bazwi bo muri gospel, aba worship leaders na ba gospel artist benshi urugero nka Aline, the Sisters, Aime Uwimana, Pastor Martin n’abandi…...

Colombus yakomeje avuga ko yakomeje kuririrmba ngo avuye muri Sunday school ngo baje gukora group yitwa ‘Justified group yarimo Nicolas, Ben(The Ben), Dave, Yannick na Mbabazi (Licl Lick) ngo baririmbaga style nyinshi byari byiza kuko muri hip hop Lick Lick, Yannick muri rap mu gifaransa, na Dave mu cyongereza.

The Ben yari vocaliste mwiza muri style zikeneye amajwi ari metallic, naho Nicolas muri backing yari abishoboye. Columbus yageragezaga kuririmba style zose afatanyije n’abo twavuze haruguru bikarushaho kuryoha. Colombus yatangaje ko abo bahanzi baririmbanaga baje kureka gukorera hamwe kubera bamwe babavuyemo bajya muri muzika itari Gospel, aho twavuga nka Lick Lick umenyerewe cyane mu njyana isigaye yitwa ‘Ishuri rya kera’ (Oldschool) na The Ben uririmba cyane indirimbo z’urukundo hagati y’abahungu n’abakobwa n’izindi.

Mubyo Colombus akomeza atangaza harimo ko Imana yaje kumubwira ngo ayikorere azana urubyiruko kuri yo. Ubwo ngo yaje kubyutsa muri we indi style nshya yitwa ‘Ratayah Beat’ ikubiyemo style nyinshi cyane cyane Dancehall, Ragga, Reagge, Latino beat na R&B n’izindi zitandukanye. Ijambo ‘Rata’, Colombus yadutangarije ko riva ku nshinga “Kurata”, naho ‘Yah’ bisobanurwa mu ruheburayo “Uwiteka”. Iyo Colombus ari kuririmba Uwiteka, aba ari kumusaba ngo ahindure urubyiruko rwo mu isi yose amukoresheje nk’icyuma kiroba imitima yazimiye ahanini.

Gahunda ye mur’iyi minsi harimo gukora kuri album ye ikarangira, ubundi ngo agatangira umwaka utaha akomeza gahunda ye yo kuzenguruka mu bigo by’amashuri aririmba abakundisha gospel music kandi abereka ko n’abahanzi bayo bashoboye nta mpamvu zo kujya hanze yayo. “Ngewe intego yanjye y’ibanze ni urubyiruko kandi mu bigo by’amashuri niho urwinshi urubona icyarimwe ukaruha ubutumwa.” Ayo niyo magambo yasojesheje ikiganiro duheruka kugirana.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário