Reba Video

Reba Video

Urukundo

Umuhanzi Eric Karambizi

Eric Karambizi
Nitwa Eric Karambizi nkaba naravutse tariki 29/3/1984 i Burundi mu gihugu cyabaturanyi, mvukana n'abana 6 , abakobwa 3 ndetse nabahungu 3 nkaba bucura muri bo. Ubu dusigaye turi bane abakobwa 2 ndestse n'abahungu babiri. Ubuzima bwanjye rero bwaranzwe no gukubagana cyane ndetse nkanakunda kurya cyane, ndibuka aho nabaga i Burundi aho bita mu Cibitoki cya Bujumbura haje kuba umutekano mucye hanyuma bampungishiriza kwa Mama mdogo wabaga aho bita mu Bwiza maze yangaburira nkajya kumuhanda nkavuza induru ngo ntabwo mpaze.

UKO NATANGIYE KWIYUMVAMO UBUHANZI

Kwiyumvamo impano ya muzika byatangiye ahagana muri 1988 nkiri i Burundi maze ngakunda gusubiramo indirimbo za Alpfa Blondi, umuhanzi rurangiranwa ukomoka muri Cote d'Ivoire. Nakundaga kwicarana muri salon y'umugabo twabanaga mu gipangu ngo numve izo ndirimbo, biza kurangira zose nzifashe mu mutwe.

Muri 1990 ubwo inkotanyi zateraga, nakunze kumva radio Muhabura maze indirimbo zose zacagaho nzifata mu mutwe. Iyo abanyarwanda babaga i Burundi bajya mumanama yabo barampamagaraga nkabanza nkabaririmbira bakashima cyane ndetse bamwe bakanampemba. Nyuma twaje guhunguka dutaha mu Rwagasabo 1994 mu kwezi kwa 7.

UBIZIMA BWA GIKRISTO

Rero twaje kugera mu Rwanda nk'abandi banyarwanda babaga mu bihugu bitandukanye. Nyuma natangiye kuhura n'ibibazo ntigeze mbona mu buzima tukiri mu mahanga ndavuga aho navukiye twumvanga bavuga mu Rwanda hatemba amata n'ubuki njyewe siko byaje kuba kuko guhera 1996 natangiye kubura abanjye kandi ba hafi cyane.

Dore uko byagenze: twageze mu Rwanda mushiki wanjye wa kabiri ahita asubira i Burundi maze mu minsi mike twumva ngo yitabye Imana. Nabanaga na mushiki wa papa bakunze kwita( SHANGAZI) kuko niwe yandeze kuva nkiva ku ibere ariko nawe yahise yitaba Imana mu 1997. Muri 1998 Maman wanjye nakundaga cyane yahise akurikiraho ariko we antera igikomere cyane bitewe n'uburyo namukundaga cyane murabyumva namwe abahererezi na banyina bikubitiyeho ko ndi umuhungu.

Muri 1999 umusaza yage gukurikiraho nawe akurikirwa n'imfura yacu yari yaraje mu gisirikare cyera mu 1990 urugamba rugitangira. Ibyo bintu byose byankozeho cyane niho natangiye kujya muri byinshi nk'inzoga, niga karate ndetse ngeraho ndayigisha kugira ngo ndebe niba byibura nagarura amahoro ariko mbabwije ukuri nt'amahoro nigeze mbona mur'ibyo byose.

Naje kwakira agakiza muri 2000 ubwo nari muri RUSUMO HIGH SCHOOLmpita ndeste mpita jya muri chorale y'abanyeshuli. Nguko uko natangiye kuririmba maze kwakira agakiza.

UKO NATANGIYE KWANDIKA INDIRIMBO

Muri icyo gihe narinarakometse cyane ndetse nta n'umuntu mfite wamfasha mu mibereho ikomeye narindimo.

Muri ubwo ubuzima niho natangiye kwandika indirimbo nyuma inza gusohora imwe muri zo muri 2005 nyishira kuma radio iza no kumenyekana cyane. Ni muri icyo gihe natangiye kuririmba mu matorero atandukanye yo mu Rwanda, nyuma naje bibihagarika bitewe n'uko nari maze gutangira worship ya healing center Remera ndetse ninaho nsengera kugeza ubu, muri make byasabye kumesa kamwe cyane cyane bitewe n'uko nabonaga ubuhanzi bw'icyo gihe budafututse, butamfasha gukorera Imana bikuye k'umutima.

Niyo mpamvu nahise kubanza ibihutirwaga harimo kwiga, kuramya Imana ndetse no gushakashaka imana neza mpura nayo mu isengesho. Kuri njye rero nkaba numva iki aricyo gihe cyo guhagurutse impano yanjye.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário