Reba Video

Reba Video

Urukundo

Umuhanzi Keys Mile

Umuhanzi Keys Mile

Muri iyi minsi muziki nyarwanda iragenda itera imbere uko bwije n'uko bucyeye, bikaba bituma hagenda havuka abahanzi benshi kandi banafite impano zitandukanye.

Nubwo azwi nka Keys Mile ubusanzwe yitwa Kamanzi Yves akaba yaravutse ku itariki 6 Mutarama 1991, avukira mu mujyi wa Kigali.

Yves yize amashuli abanza mu ishuli ribanza rya Kacyiru, ahava akomereza amashuri yisumbuye muri Christ roi i Nyanza ahiga ikiciro rusange ndetse n’icyiciro cya kabiri mu ishami rya latin science, kuri ubu uyu musore akaba arangije umwaka wa mbere muri KIST.

Uyu musore ni umuhanzi ukora injyana ya hip hop aho amaze gukora indirimbo ebyiri arizo “gerageza » yakorewe muri Iyi production, iyakabiri ikaba yitwa « urujijo » isohotse vuba ikaba yarakorewe muri unlimited na producer Junior.

Uyu muhanzi nubwo atangiye gusohora indirimbo ubu, ubuhanzi bwo yabutangiye kera dore ko yatangiye kwandika indirimbo akiri mu mwaka wa kane w’ ayisumbuye,
Keys akaba yaradutangarije ko azajya yibanda ku butumwa bufitiye umuryango nyarwanda akamaro mu bihangano bye cyane cyane ubutanga ihumure ku babaye nk’ impubyi n,abandi.

Avuga ko muri we yibona nk’ intumwa dore ko bakunda no kumwita Apôtre, bivuze intumwa.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário