Reba Video

Reba Video

Urukundo

Umuhanzi Kwizera Alfred aritegura gushyira ahagaragara album ye “humura nshuti”

Kwizera Alfred

Kwizera Alfred ni umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana. Kuri ubu uyu muhanzi aritegura gushyira ahagaragara album ye ya mbere yise “Humura nshuti”, igizwe n’ indirimbo icyenda. Iki gikorwa kikazabera mu gitaramo kizaba tariki ya 12.Ukuboza 2010, kikazabera ku kicukiro mu Kagarama mu rusengero rwa New Life Bible Church.

Muri icyo gitaramo ntabwo Alfred azaba ari wenyine kuko azaba ari kumwe n’abandi bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana, twavuga nka Blessed Alfred ukomoka muri Kenya, Caro Bu’dhwike na Dangelo Busuulwa bazava Uganda, ndetse hakazaba n’abahano mu Rwanda nka Blessed sisters, Patrick Nyamitari, Agasaro Anaella , Columbus, Florent Ndutiye, Serge n’ abandi benshi. Hakazaba hari na Dj Karim.

Kamwe mu dushya tuzagaragara aho ni uko hazaba hari aba acrobat bazajya bashimisha abantu ubwo umuhanzi azajya abavuye kuri stage.

Ikindi ni uko amatike y’iyi concert atangira kugurishwa kuri iki cyumweru aho tichet igura 1000 Rwf ku banyeshuli bafite ikarita ndetse na 2000 Rwf ku bandi bose.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário