Reba Video

Reba Video

Urukundo

Umuhanzi Megan ni muntu ki ?

Mu Rwanda abahanzi baririmba indirimbo z`Imana bakomeje kwiyongera umunsi ku wundi; kuba umubare w`abari n`abategarugori urimo atari muke, akaba ari ikintu umuntu yakwishimira. Ibi byerekana ejo hazaza heza ha muzika muri iki kiciro. Uyu munsii twaganiriye n’umuhanzikazi Megan aratwibwira muri makeya.

Dore ibyo yatubwiye kubimyerekeye: we, ubuzima bwe, ubuhanzi ndeste n’ibindi :
Nitwa Niyonshuti Megan Lucky, navutse taliki 2 Kamena 1991 ku Gisozi, iwacu tuvukana turi bane nkaba ndi uwa gatatu. Nakuriye muri Orphanage, narezwe na Gisimba Mutezintare Damas kuva 1995.

Yakomeje agira ati:" Nize amashuri abanza kuri La Colombiere, Tronc Commun muri Apred Ndera Secondary School, ubu ndi kwiga Riviera High School, mu mwaka usoza amashuli muri Biology, Chemistry and maths. Nabatirijwe Restoration Kimisagara, nirwo rusengero mbarizwamo, niho nsengera, bitambuza ko ubundi rimwe na rimwe njya nsura n’izindi nsengero. Natangiye kuririmba muri 1997 mfite imyaka 6 gusa, ninabwo Organisation ya African Children's Choir yaje gutoranya abana b` Abanyarwanda bajya kuririmbira mu mahanga [USA, CANADA, UK] barantoranya njye hamwe n’abandi bana batari benshi. Ubwo kuririmba kwanjye guhabwa imbaraga bikomeza kunkuriramo.
Ibitaramo nagaragayemo ndetse nkanamenyekaniramo byagiye bibera ibyinshi ku bigo by’amashuri nagiye nigamo nka Apred Ndera Secondary School hamwe na Riviera High School ndetse naho nsengera. Kuko nta ndirimbo zanjye akenshi naririmbaga kuberako ntazo ndasohora, ndikuvuga muri studio ngo zige hanze ku ma radio cyangwa ku isoko ariko biri muri gahunda. Umunsi umwe njye na Alpha Rwirangira ataramenyekana twahimbanye indirimbo tukiga Apred tuyiririmbira aba candidates kandi abana barayikunze cyane nubwo tutari twagiye muri Studio. Ndi muri african children's choir ho nagiye muri studio ariko kubwanjye ubu sindajyayo.

Mugusoza iki kiganiro gitoya twagiranye akaba yagize ati « Muri ibi bihe ndashaka kubyutsa ibihangano byanjye nkakomeza kubikoresha nkuko bikwiye kuko maze kubona no kumenya ko mfite impano yo kuririmba; Ndumva ntashaka ko ipfa ubusa, niba cyera narabishoboraga nkafasha imitima y’abantu nubu ndumva nabishobora. »

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário